Posts

128. N' Igihe Cyo Gusenga

1. N' igihe cyo gusenga, Twicishe bugufi, Duteraniye hamweturamya Yesu.  Ni tuza tumwizeye, Azajy' aturinda; Mbeg' ihumureryiza, ryo kwibanira na we! Gusubiramo: N' igihe cyiza cyo kuramy' Umwami, Mbeg'ihumure ryiza, ryo kwibanira na we! 2. N' igihe cyo gusenga, Umwam' ari hafi, Kand' adufitiy'ibambe rya kibyeyi. Tumuganyir' ibyacu, Dushir' agahinda; Mbeg'ihumure ryiza, ryo kumvikana na we! 3. N' igihe cyo gusenga, no gushyikirana, N' Imana yac' ihor'ituzirikana,  Iturem' agatima, Tub' indahangarwa; Mbeg' ihumureryiza, ryo kumvikana na we! 4. N' igihe cyo gusenga, twiringiye Yesu. Twizeye kw' azaduh'ibyo, tumusaba, Kukw' atangan' ubuntu, ataziganije. Mbeg' ihumureryiza, ryo gutabarwa na we!

127. Iman' Ikund' Utunyoni

1. Iman' ikund' utunyoni, Tuba mur' iyi si; Ubwo yita kutunyoni, Nzi ko nanjy' inkunda. Gusubiramo: Irankunda, Irankunda; Nzi ko nanjy'inkunda;  Kukw' ikund' utuntu duto, Nzi ko nanjy' inkunda. 2. Niy' irimbish' uburabyo, Buhumura neza;  Ubw' ikund'uburaby' ityo, Nzi ko nanjy' inkunda. 3. Imana yaremye byose, Ntigir' icy' isobwa;  Nzi kw' ikund'abana bose, Nzi ko nanjy' inkunda.

132. Yesu, Unkomereze Ku Musaraba

1 Yes' unkomereze, Ku musaraba wawe; Har' isok' ibeshaho,Itemb' i Kal'vari. Gusubiramo: Umusaraba wa Yesu nzawirata, Kugez' ubwonzabona uburuhukiro . 2. Hafi y' umusaraba, Mpaboner' iteka, Imbabazi n' impuhwe,Bitarondoreka. 3. Hafi y' umusaraba; Intama y' Imana,  Niyo yahangejeje,Ntsind' ibimbabaza 4. Hafi y' umusaraba, Niho ntegereje;  Niringiye kugera, Mubwami bw' Imana.

131. Ndusheho Gusa Nawe

1. Ndusheho gusa nawe, Yesu mukiza wanjye; Nyuzuz' ubugwaneza,Mp' urukundo ruhebuje.  Ndusheho kumera nkawe, Aho ngenda hose,Mwami;  Ndiyoroheje rwose, Mwami njye ngukurikiza. 2. Nib' irind' icyanira, Ikamenya n' igishwi;  Sinshidikanyarwose, Nanjy' ihor' inyitayeho.  Izanyigisha kwitonda, Imbabarir'amafuti;  Ndiyoroheje rwose, Mwami njye ngukurikiza. 3. Ndusheho gusa nawe, Ndusheh' uko bukeye;  Nyigiza hafi yawe,Ahw' amahor' adashira. Uhor' umpindura mushya, Kubw' urukund'ungirira;  Ndiyoroheje rwose, Mwami njye ngukurikiza.

130. Nd' Uwawe, Mwami

1. Nd' uwawe Mwami, Ubu nditanze;  Numvis' ubury'udukunda. Nsingiriz' amabok' untabare,  Njye nibanirenawe. Gusubiramo: S.A: Hafi yawe, Nibyo nifuza; Ku musarabawawe.  Hafi yawe, Mwami, Tuban' iteka; Njye nibanira nawe. T.B: Hafi yawe cyane, Nibyo nifuza;  Kumusaraba wawe.  Hafi yawe, Mwami, Tuban' iteka; Njye nibaniranawe. 2. Nkwiyeguriye namaramaje, Nkoresh' umurimo wawe;  Nkwerekejeh'umutima wanjye, Ng' uhor' ugengwa nawe. 3. Kubana nawe birahebuje,  Nibyo bindutira byose. Iyo mfukamye, Nkakuganyira, Dusabana nk' inshuti. 4. Sinashobora kukurondora,  Ngo mmeny' urukundo rwawe. Ruzahishurwa turi mw' ijuru,  Aho twateguriwe.

129. Yesu Waduhaye Isezerano

1. Yesu waduhaye isezerano, K' uzabana natwe, niduterana,  Nahotwaba babiri, Cyangwa batatu,  Uzab' uri kumwe n' abana bawe. Gusubiramo: Yesu, ngwin' uduhire, Tutarava hano; Yesu ngwin' uduhire ubu, Tuban' iteka. 2. Wateranye natwe, mu bindi bihe; Ariko na n' ubu turakwifuza. Ngwino, Mubyeyi mwiza, Turakwinginze; Twumvir' utwemere, Duhirwenawe. 3. Wakir' indirimbo z' ishimwe ryacu, Uduhe gusengatubyitayeho.  Twongerere kwizera, No kwiringira; Dukundane rwose,Dushyire hamwe.

137. Isi Ndayihararutse, Mpisemo Yesu

1. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa. Mpaz' umunezero wayo,Uzashirana na yo. Gusubiramo: Imbabazi zidashira, N' urukundo rw' iteka, Nibyo bijya binyemeza,  Ko nzaramishwa nawe. 2. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa.  Mu kaga niwe humure;Nzahora nnezerewe. 3. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa. Icyamp'akammwenyurira, Nkamurikirwa nawe. 4. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa.  Nzirat' umusaraba we,Yatangiyeho kera.