Posts

Showing posts from May, 2023

128. N' Igihe Cyo Gusenga

1. N' igihe cyo gusenga, Twicishe bugufi, Duteraniye hamweturamya Yesu.  Ni tuza tumwizeye, Azajy' aturinda; Mbeg' ihumureryiza, ryo kwibanira na we! Gusubiramo: N' igihe cyiza cyo kuramy' Umwami, Mbeg'ihumure ryiza, ryo kwibanira na we! 2. N' igihe cyo gusenga, Umwam' ari hafi, Kand' adufitiy'ibambe rya kibyeyi. Tumuganyir' ibyacu, Dushir' agahinda; Mbeg'ihumure ryiza, ryo kumvikana na we! 3. N' igihe cyo gusenga, no gushyikirana, N' Imana yac' ihor'ituzirikana,  Iturem' agatima, Tub' indahangarwa; Mbeg' ihumureryiza, ryo kumvikana na we! 4. N' igihe cyo gusenga, twiringiye Yesu. Twizeye kw' azaduh'ibyo, tumusaba, Kukw' atangan' ubuntu, ataziganije. Mbeg' ihumureryiza, ryo gutabarwa na we!

127. Iman' Ikund' Utunyoni

1. Iman' ikund' utunyoni, Tuba mur' iyi si; Ubwo yita kutunyoni, Nzi ko nanjy' inkunda. Gusubiramo: Irankunda, Irankunda; Nzi ko nanjy'inkunda;  Kukw' ikund' utuntu duto, Nzi ko nanjy' inkunda. 2. Niy' irimbish' uburabyo, Buhumura neza;  Ubw' ikund'uburaby' ityo, Nzi ko nanjy' inkunda. 3. Imana yaremye byose, Ntigir' icy' isobwa;  Nzi kw' ikund'abana bose, Nzi ko nanjy' inkunda.

132. Yesu, Unkomereze Ku Musaraba

1 Yes' unkomereze, Ku musaraba wawe; Har' isok' ibeshaho,Itemb' i Kal'vari. Gusubiramo: Umusaraba wa Yesu nzawirata, Kugez' ubwonzabona uburuhukiro . 2. Hafi y' umusaraba, Mpaboner' iteka, Imbabazi n' impuhwe,Bitarondoreka. 3. Hafi y' umusaraba; Intama y' Imana,  Niyo yahangejeje,Ntsind' ibimbabaza 4. Hafi y' umusaraba, Niho ntegereje;  Niringiye kugera, Mubwami bw' Imana.

131. Ndusheho Gusa Nawe

1. Ndusheho gusa nawe, Yesu mukiza wanjye; Nyuzuz' ubugwaneza,Mp' urukundo ruhebuje.  Ndusheho kumera nkawe, Aho ngenda hose,Mwami;  Ndiyoroheje rwose, Mwami njye ngukurikiza. 2. Nib' irind' icyanira, Ikamenya n' igishwi;  Sinshidikanyarwose, Nanjy' ihor' inyitayeho.  Izanyigisha kwitonda, Imbabarir'amafuti;  Ndiyoroheje rwose, Mwami njye ngukurikiza. 3. Ndusheho gusa nawe, Ndusheh' uko bukeye;  Nyigiza hafi yawe,Ahw' amahor' adashira. Uhor' umpindura mushya, Kubw' urukund'ungirira;  Ndiyoroheje rwose, Mwami njye ngukurikiza.

130. Nd' Uwawe, Mwami

1. Nd' uwawe Mwami, Ubu nditanze;  Numvis' ubury'udukunda. Nsingiriz' amabok' untabare,  Njye nibanirenawe. Gusubiramo: S.A: Hafi yawe, Nibyo nifuza; Ku musarabawawe.  Hafi yawe, Mwami, Tuban' iteka; Njye nibanira nawe. T.B: Hafi yawe cyane, Nibyo nifuza;  Kumusaraba wawe.  Hafi yawe, Mwami, Tuban' iteka; Njye nibaniranawe. 2. Nkwiyeguriye namaramaje, Nkoresh' umurimo wawe;  Nkwerekejeh'umutima wanjye, Ng' uhor' ugengwa nawe. 3. Kubana nawe birahebuje,  Nibyo bindutira byose. Iyo mfukamye, Nkakuganyira, Dusabana nk' inshuti. 4. Sinashobora kukurondora,  Ngo mmeny' urukundo rwawe. Ruzahishurwa turi mw' ijuru,  Aho twateguriwe.

129. Yesu Waduhaye Isezerano

1. Yesu waduhaye isezerano, K' uzabana natwe, niduterana,  Nahotwaba babiri, Cyangwa batatu,  Uzab' uri kumwe n' abana bawe. Gusubiramo: Yesu, ngwin' uduhire, Tutarava hano; Yesu ngwin' uduhire ubu, Tuban' iteka. 2. Wateranye natwe, mu bindi bihe; Ariko na n' ubu turakwifuza. Ngwino, Mubyeyi mwiza, Turakwinginze; Twumvir' utwemere, Duhirwenawe. 3. Wakir' indirimbo z' ishimwe ryacu, Uduhe gusengatubyitayeho.  Twongerere kwizera, No kwiringira; Dukundane rwose,Dushyire hamwe.

137. Isi Ndayihararutse, Mpisemo Yesu

1. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa. Mpaz' umunezero wayo,Uzashirana na yo. Gusubiramo: Imbabazi zidashira, N' urukundo rw' iteka, Nibyo bijya binyemeza,  Ko nzaramishwa nawe. 2. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa.  Mu kaga niwe humure;Nzahora nnezerewe. 3. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa. Icyamp'akammwenyurira, Nkamurikirwa nawe. 4. Isi ndayihararutse, Mpisemo Yesu gusa.  Nzirat' umusaraba we,Yatangiyeho kera.

136. Ahw' Azanyobora Hose

1. Ahw' azanyobora hose, Ni ho nzishimira kujya;  Kukw' ari jyeyapfiriye, Akanzir' atacumuye. Gusubiramo: Yes' azanyobor' iteka, Maz' angez' iw'amahoro; Kukw' ar' inshuti y' ukuri, Itigeze guhemuka. 2. Nishimira kw' antegeka, Nishimira kw' anyobora.  Nishimirakumwumvira, Kukw' ari jye yapfiriye. 3. Singishidikanya rwose, Kuko ndi kumwe na Yesu. Nizigiye kovub' aha, Nzamureba duhanganye.

135. Mwami Nzi Kw' Ari We Nkunda

1. Mwami, Nzi kw' ari We nkunda, Kurut' iby' iyi si;  Kukowampay' amahoro atagir' impinduka. Gusubiramo: Urukundo rwankijije (ngakira),Ntirurondoreka. Ntitwarusobanukirwa (na hato), Kuko ruhebuje. 2. Nzi k' uhor' unzirikana, Undutira byose. Mwami, Kugutekerezabindutir' ibyiratwa. 3. Wanyujuj' umunezero, Natay' umuruho. Kumenya k' unkundacyane, Nibyo bimpumuriza. 4. Mucunguzi wanjye mwiza, Icyakunyereka!  Ngo tuzabane mw'ijuru, Ahatab' agahinda.

134. Icyampa Nkarangurura

1. Icyampa nkarangurura, Ngahimbaz' Umwami wanjye,  Ariko ni ndewabasha kuririmb' ishimwe rya Yesu? Gusubiramo: Urukundo ruhebuje! Urukundo rwa Yesu! Urukundo ruhebuje! Urukundo rwa Yesu! 2. Niwe munezero wanjye, Ni naw' umpesh' amahoro.  Mu makubano mu byago, Yesu niw' umber' ihumure. 3. Niwe byiringiro byanjye, Byo kuzahabw' ubugingo.  Mu mwijim'amber' umucyo, Yesu ni w' umber' ihumure.

133. Nyemerera Ngendane Nawe

1. Nyemerera ngendane nawe, Mana, Nk' ukw' Enoki yagenje. Nyoboresh' ukuboko kwawe, Unyerekez' ah' ushaka hose. Nubw' inzir'itagaragara, Nkomeze njyane nawe, Mwami. 2. Ntabwo nahangara kugenda, Ntari kumwe nawe, Mukiza;  Nagoswen' abanz' igihumbi; Dor' imitegw' intaye hagati. Burije rwose,ntihabona; Nkomeze njyane nawe, Mwami. 3. Ninguma mu maboko yawe, Sinzaba ncyitaye ku by' isi;  Ntakindi nziratana rwose. Keretse wa musaraba wawe, Ngez' ubwo nzager'i Sioni; Nkomeze njyane nawe, Mwami.

141. Mwami Mb' Uwawe Maramaje

1. Mwami, mb' uwawe maramaje; Nyigisha, nyigisha. Nkor' iby'ukunda, Mwami wanjye; Komez' umfashe. Gusubiramo: Mb' uwawe (Mwami);  Mb' uwawe (Mwami); Niyo migambi yanjye;  Mb' uwawe (Mwami); Mb' uwawe (Mwami);  Mb'uwawe Mwami, None. 2. Iby' iyi si byammarir' iki, Ntari kumwe nawe?  Byosenzabihara kubwawe, Ntungishwe nawe. 3. Ndets' umunezero w' iyi si, Ngwino twibanire;  Nibyo bizajyabinogera, Bimpumurize.

140. Numvise Yesu Ambwira Ati

1. Numvise Yes' ambwir' ati: Ngwino nkuruhure. Zan'ibikurushya byose, Mbikwikorerere.  Musanga, mez' uko nari ndi,ndushye, mfite n' ishavu;  Amber' uburuhukiro, Maz' aranezeza. 2. Numvise Yes' ambwir' ati: Ndaguher' ubuntu, Amaz'azakubeshaho, Unyw' uram' iteka. Nuko nsanga Yesu maz' ampa ya maziy' ubugingo, Nshir' inyota, Ndahembuka; Nzahorana nawe. 3. Numvise Yes' ambwir' ati: Ni jye Mucyo w' isi. N' undeb'uramurikirwa, Ntuzarindagira. Maze muhanz' amaso koko, Mbon' ar'izuba ryanjye;  Rizamvir' iminsi yose y' ubugingo bwanjye.

139. Nabony' Inshuti Ihebuje

1. Nabony' inshut' ihebuje! Yankunze ntarabaho; Yanyiyegereshej' ineza, N' urukundo rw' iteka, Bituma dushyikirana,Ubudatandukana;  Kuko nd' uwe nawe n' uwanjye, Ibihe bidashira. 2. Nabony' inshut' ihebuje! Yamberey' impongano.  Urets' ibyokump' ubugingo, Yaranyitangiriye.  Ntacyo mfite nit' icyanjye, Kukotubisangiye. Ndamwiyeguriye burundu; Ibihe bidashira. 3. Nabony' inshut' ihebuje! Nyir' ubutware bwose!  Nibw'indindish' uko bukeye; Izangeza mw' ijuru.  Ibyiza byanshyizw' imbere,Binsubizamw' intege;  Reka nkore, noye kwiganda, Ngez' ubw'izanduhura. 4. Nabony' inshut' ihebuje! Y' impuhwe n' urukundo.  Niy'indind' ikanyunganira; Niy' indenger' iteka.  Mbese n' ikicyadutanya, Ko dukundana rwose?  N' iby' iyi si, Cyangwa s' urupfu?Oya nzab' uw' iteka.

138. Mwami Wanjye, Nyakira

1. Mwami wanjye nyakira, Ndakwiyeguriy' ubu; Ngay' amabokoyanjye; Yakoresh' uk' ushaka. Gusubiramo: Nyuhagiz' amaraso yawe (nere rwose);  Maz'anyezehw inenge yose (nere rwose);  Ibyanjye byose ndabikweguriye,None n' iteka ryose. 2. Ngib' ibirenge byanjye, Byerekez' ah' ushaka.  Ngir' ijwiryanjye na ryo, Rijye riguhimbaza. 3. Nguhay' akanwa kanjye; Mwami, kakuvugire. Ngub' ubutunzibwanjye, Sinzagir' icyo nkwima. 4. Nguhay' igihe cyanjye, Sinzakiguteraho; Nguhay' ubwengebwanjye; Bukoresh' uk' ushaka. 5. Ngiy' imigambi yanjye; Igengwe nawe, Mwami. Nguy' umutimawanjye, Ube uwawe rwose. 6. Mwam' urukundo rwanjye, Ni wowe nzarukunda;  Nkwihayenimazeyo, None n' iteka ryose.

145. Ntushak' Urwitwaz

1. Ntushak' urwitwazo, Harihw' imirimo;  Ahubw' itegure gukorer'Imana.  Yakwinginze kenshi, Kand' ikurarika;  Witinda kwemera,Bizakunezeza. Gusubiramo: Itaba! (none); Ntushak' urwitwazo;  Itaba!(none); Wigingimiranya. Ntushak' urwitwazo, Udasubizwa ngo: Hoshi Wampinyuye; Nkuvukij' ubwami. 2. Ntushak' urwitwazo urahamagawe;  Dor' aho wangiye, Nonehowitabe.  Imirim' ireze, Hagumy' abakozi;  Ngwin' umukorere;Uzagororerwa. 3. Ntushak' urwitwazo, Kuko nib' utinze,  Bizagukoraho,Izakwivumbura.  Imbabazi zayo, Ntabwo zirashira;  Haguruka bwangu,Ubibabarirwe.

144. Mukiza, Ndamaramaje

1. Mukiza, Ndamaramaje, Ndatwaranira kugera, Ku rugerorunkwiriye; Mwami mfasha ngo ndusheho. Gusubiramo: Nzamura maze nger' aho wangeneye, Mwamiwanjye; Ku rugero rusumbyeho;  Mwami mfasha ngo ndusheho. 2. Ntabwo ngifit' umutima, Wo kuguma mu by' iyi si;  N' ubwo bamwebabikunda, Ngambiriye kujya mbere. 3. Ndashaka gusumb' iby' isi, Nubw' umwanz' anyibasiye; Kukonamaze kwizera, Yukw' Iman' izandengera. 4. Ndashaka kumaranira, Kurabukw' ubwiza bwawe; Ariko nkomezensenge, Ngez' ubwo nzager' i wawe.

143. Udusezeresh' Umugisha Wawe

1. Udusezeresh' umugisha wawe; Mwam' utwuzuz' amahoro;  Urukundorwawe rudusabemo, Tubone kunesha rwose.  Ngwin' uduhembure, Ngwin'uduhembure; Tukiri mur' iyi si y' igomero. 2. Tuguhay' ishimwe no kukuramya, Kubw' ubutumwa bw' imvaho, Bwagukomotseho bukadukiza, Bunyur' imitima yacu;  Tubushikamemo,Tubushikamemo; Tugundir' ukuri tudacogora. 3. Mbeshwaho n' imbabazi zawe nyinshi, None ndakwiyeguriye. Ngwin' uduhumurish' impuhwe zawe, Duhore turwan' ishyaka;  Tuzager' iwawe, Tuzager' iwawe; Tukubone nta kidukingirije.

142. Mbeg' Umuns' Urush' Indi Kwera

1. Mbeg' umuns' urush' indi kwera; Niwo wa karindwi!  Ng'uratuma ndek' iby' isi, Nkibwir' iby' ijuru! 2 . Mbeg' uyu munsi wa karindwi, Turuhukiramo, Ng' uraduterakuramya Data, Wo mw' ijuru! 3. Ni mutyo turamy' Uhoraho, Watuzirikanye,  Agaherakw' akaduha,Uyu munsi wera. 4. Niw' utugobotor' ibyaha, Bikaducikaho,  Kukw' atugirir' ubuntu, Buvuye mw' ijuru.

147. Data Mwiza, Nyigiza Hafi

1. Data mwiza, Nyigiza hafi; Nkube mu gituza;  Ni wowebuhungiro bwanjye n' uburuhukiro. Gusubiramo: S. na A: Data, nyigiza hafi, Ndifuza ko tubana; Data, ndifuza ko tubana. T. na B: Data, data, nyigiza hafi; Ndifuza cyane ko tubana;  Data, Nyigiza hafi; ndifuza kotubana, Ndifuza ko tubana. 2. Data mwiza, nyigiza hafi; Nkomeza ntundeke;  Nakwishimirako tubana, Ne kuraragira. 3. Data mwiza, nyigiza hafi; Ngez' ubwo nsa nawe;  Mpembur'unyuhagir' unyeze, Mb' umuziranenge.

146. Yesu Mwami W' Abami

1. Yes' Umwami w' abami, Ngwin' ube muri jye!  He kub' ari jy'uvuga, Ujy' umvugiramo.  Unsabe mu mutima, Ngengwe nawe rwose,  Maz'abajya bandeba, Bajye bakubona. 2. Ndakwiyeguriy' ubu, Ez' ibyaha byanjye;  Ngaragareh' ubwizabwawe buhebuje.  Ngir' umutim' utuje, Ne guteraganwa;  Niyoroshyenganduke, Ngo nkoreshwe nawe. 3. Ingingo zanjye zose, Zijye zikumvira;  Uzikoreshereze,Zikubahirize.  Ne kujya nivovota, Ngo mpore ku nkeke.  Y' ibimbaho,nishama, Nta mahoro mfite. 4. Ni wowe ntegereje, Ungenz' uk' ushaka.  Ubwanjye nditeguye,Simfit' ikinziga.  Yes' Umwami w' abami, Ngwin' ube muri jye!  Maz'ibyo nkora byose, Mbikoreshwe nawe.

151. Ngamij' Iby' Igihugu Cy' Igikundiro

1. Ngamij' iby' igihugu cy' igikundiro; Nzageray' izubarirenze.  Ariko s' ikamba Yes' azamperayo, Azaritakahw inyenyeri? Gusubiramo: Mbes' ikamba ryanjye Yes' azamperayo, Azaritakahw inyenyeri (inyenyeri)?  Ni ngir' amahirwe, Nkabana naYesu,  Azaritakahw' inyenyeri (inyenyeri)? 2. Reka nkore, nsenge, Mbiheshejwe na we, Mugarurir' abazimiye. N' agaruka kuri wa munsi w' ubwiza, Nzatakwehw' inyenyeri nyinshi. 3. Mbeg' umunezer' uhebuje nzagira, Ni mwerek' abo nakijije, Mfite n' ibyishimo bitavugwa, Mbonye inyenyeri kw' ikamba ryanjye.

150. Mbes' Abasaruzi Bari He?

1. Mbes' abasaruzi bari hehe, Bo gusarur' abakiranutsi? Babangir' ukurink' imihoro, Kandi ntibab' ar' abanyabute. Gusubiramo: Abasaruzi se bari he?  Ngo bafatanye natwegusarura,  Maze twishime, Turi kumwe,  Isarura ni rirangira. 2. Mushakire mu mihana yose; Nubw' urwiri rwarenga ku ngano; Muzishake kuko zirurimo, Zose muzisarurir' Imana. 3. Dor' imirima yereye rimwe, Kandi bose bitez' isarura;  Arikw'abasaruzi ni bake, Umurimo wab' urabasaze. 4. Mwa bantu mwe, Mwahur' imihoro! Musarur' igihe kirageze! Mushishikare Umwam' araje; Dor' abazaniy' ingororano!

149. Nshuti Jy' Ugendera Mu Mucyo

1. Nshuti jy' ugendera mu mucyo, Woye kurindagira;  UmwukaWera wo mw' ijuru, Ajy' akuyobora. Gusubiramo: S. na A: Gendera mu mucyo, Gendera mu mucyo;  Genderamu mucyo, Mu mucyo waka w' Imana. T. na B: Gendera mu mucy' utangaje w' Imana;  Genderamu mucy' utangaje w' Imana;  Gendera mu mucy' utangajew' Imana;  Mu mucyo waka w' Imana. 2. Gendera mu mucyo w' ukuri, Ko mw' Ijambo ry' Imana;  Uzajy'ukuyobor' iteka, Ukwizez' Imana. 3. Jy' ugendera mu mucy' iteka, Ujy' ukumurikira;  Maz'utamurur' umwijima, Hose hatangaze. 4. Gendera mu mucyo ng' umenye, Urukundo rw' Imana,  N'uburyo yakunze ab' isi, Ikabarokora.

148. Aho Njyanye Na Yesu

1. Aho njyanye na Yesu mb' amahoro, Ahw' anyobora hose mur' iyisi.  Aho njya tutajyanye nta kinnyura, Iyo njyanye na Yesu nta cyontinya. Gusubiramo: Aho njyanye na we, nta kintinyisha, Ahonjyanye na Yesu mb' amahoro. 2. Aho njyanye na Yesu sinigunga, Nubw' izindi nshutizampemukira;  Nubw' anyobora mu nzir' iruhije, Aho njyanye na Yesundanezerwa. 3. Njyanye na Yesu sinatiny' urupfu, N' iyo ngoswe n' umwijimaw' icyago,  Nzi ko nzakanguk' ubutazongera, Kujarajarira mur' iyi simbi.