128. N' Igihe Cyo Gusenga
1.
N' igihe cyo gusenga, Twicishe bugufi, Duteraniye hamweturamya Yesu.
Ni tuza tumwizeye, Azajy' aturinda; Mbeg' ihumureryiza, ryo kwibanira na we!
Gusubiramo:
N' igihe cyiza cyo kuramy' Umwami,
Mbeg'ihumure ryiza, ryo kwibanira na we!
2.
N' igihe cyo gusenga, Umwam' ari hafi, Kand' adufitiy'ibambe rya kibyeyi.
Tumuganyir' ibyacu, Dushir' agahinda; Mbeg'ihumure ryiza, ryo kumvikana na we!
3.
N' igihe cyo gusenga, no gushyikirana, N' Imana yac' ihor'ituzirikana,
Iturem' agatima, Tub' indahangarwa; Mbeg' ihumureryiza, ryo kumvikana na we!
4.
N' igihe cyo gusenga, twiringiye Yesu. Twizeye kw' azaduh'ibyo, tumusaba,
Kukw' atangan' ubuntu, ataziganije. Mbeg' ihumureryiza, ryo gutabarwa na we!
Comments
Post a Comment