150. Mbes' Abasaruzi Bari He?

1.

Mbes' abasaruzi bari hehe, Bo gusarur' abakiranutsi?
Babangir' ukurink' imihoro, Kandi ntibab' ar' abanyabute.

Gusubiramo:

Abasaruzi se bari he? 
Ngo bafatanye natwegusarura, 
Maze twishime, Turi kumwe, 
Isarura ni rirangira.

2.

Mushakire mu mihana yose; Nubw' urwiri rwarenga ku ngano;
Muzishake kuko zirurimo, Zose muzisarurir' Imana.

3.

Dor' imirima yereye rimwe, Kandi bose bitez' isarura; 
Arikw'abasaruzi ni bake, Umurimo wab' urabasaze.

4.

Mwa bantu mwe, Mwahur' imihoro! Musarur' igihe kirageze!
Mushishikare Umwam' araje; Dor' abazaniy' ingororano!

Comments