138. Mwami Wanjye, Nyakira
1.
Mwami wanjye nyakira, Ndakwiyeguriy' ubu;
Ngay' amabokoyanjye; Yakoresh' uk' ushaka.
Gusubiramo:
Nyuhagiz' amaraso yawe (nere rwose);
Maz'anyezehw inenge yose (nere rwose);
Ibyanjye byose ndabikweguriye,None n' iteka ryose.
2.
Ngib' ibirenge byanjye, Byerekez' ah' ushaka.
Ngir' ijwiryanjye na ryo, Rijye riguhimbaza.
3.
Nguhay' akanwa kanjye; Mwami, kakuvugire.
Ngub' ubutunzibwanjye, Sinzagir' icyo nkwima.
4.
Nguhay' igihe cyanjye, Sinzakiguteraho;
Nguhay' ubwengebwanjye; Bukoresh' uk' ushaka.
5.
Ngiy' imigambi yanjye; Igengwe nawe, Mwami.
Nguy' umutimawanjye, Ube uwawe rwose.
6.
Mwam' urukundo rwanjye, Ni wowe nzarukunda;
Nkwihayenimazeyo, None n' iteka ryose.
Comments
Post a Comment